Rwanda: Ndagira ngo niyame Paul Kagame! Abanyarwanda bagomba gutsinda ubwoba bakishyira hamwe bakirukana abategetsi babica! (Twagiramungu Faustin).

Publié le par veritas

Bwana Twagiramungu Faustin (Rukokoma) Umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro kigufi n’«Ikondera info»kivuga k’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya.Twagiramungu Faustin akaba asanga urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya rugereranywa mu mateka n’ubwicanyi bwo kurwanira ubutegetsi bwabaye ku Rucunshu.

 

Twagiramungu Faustin avuga ko mbere y’umwaduko w’abazungu Faustin-Rukokoma.PNGmu Rwanda, umugabo Kabare w’umwega w’umwakagara nk’uko Kagame nawe ari umwega w’umwakagara,yagabye igitero cyo kwica umwami Rutarindwa amuhoye ubutegetsi, ubwicanyi budasanzwe bwakurikiye urupfu rw’umwami Rutarindwa akaba ari jenoside (génocide) ya mbere yabaye mu Rwanda itangiriye ku Rucunshu. Twagiramungu Faustin akaba ashimangira ko abanyarwanda badapfa amoko ahubwo bapfa ubutegetsi.

 

Twagiramungu Faustin avuga ko umwami Rudahigwa ntabwicanyi yakoze,Kigeli akaba yarayoboye igihe gito, ku ngoma ya Kayibanda hakaba harabaye ubwicanyi muri repubuliki ya mbere mu mwaka w’1963 kandi abazungu bakaba bari babufitemo uruhare runini, ku ngoma ya Habyarimana hakaba harabaye ubwicanyi bw’abanyepolitiki bo muri repubulika ya mbere,ariko ubwo bwicanyi bwose ntiwabugereranya n’ubwicanyi bw’ingoma ya Kagame Paul.

 

Twagiramungu yashimangiye ubwicanyi bwa Kagame muri aya magambo : «…kuva kuri izo ngoma,nta butegetsi twigeze tubona nk’ubutegetsi bubi kimwe n’ubwa Kagame;abantu bagira uburyo bakora ibyo byaha by’ubwicanyi bagera aho bakaruhuka, we amaze imyaka igera kuri 20 nta kindi akora uretse inshingano acengeza mu banyarwanda ko ubutegetsi bwose bugomba gushingira ku bwicanyi!» Twagiramungu yakomeje atanga ingero nyinshi z’abanyepolitiki Kagame Paul amaze kwisasira !

 

Twagiramungu Faustin yavuze ko kuva FPR Inkotanyi yagaba igitero ku Rwanda mu mwaka w’1990, u Rwanda rwatangiranye n’ibyago kugeza magingo aya, kuva Kagame afashe ubutegetsi ku italiki ya 19/07/1994 u Rwanda ntabwo rwari rwaruhuka ngo ruvuge ngo amahoro araje kugeza ubu ! Twagiramungu yagize ati : «Sendashonga urupfu yapfuye muraruzi, na Karegeya ubwe yari mubyo bita système, yatanze ubuhamya bwanditse mu gitabo twanditseho ku rupfu rwa Sendashonga n’imibereho ye, yasobanuye uburyo byagenze, ariko i Kigali yavuze ko Sendashonga yari umuvunjayi ngo nibyo yazize, nibi bya Karegeya buriya bazahimba ngo ni ibintu bindi ngo azize by’amayeri ».


karegeya.png

Twagiramungu yakomeje avuga ko urupfu rwa Karegeya ari urwo kurwanya abantu badashyigikiye ubutegetsi bwa Kagame kugirango we abunambeho ! Twagiramungu yavuze ko yiyama Kagame akareka gukomeza kwica abanyarwanda, ko niba ananiwe agomba kuva kubutegetsi nk’imfura akareka gukomeza kwanduranya cyane ! Twagiramungu yagize ati : «Ibi bintu byo kumva ko tuzahora twicwa kubera ko tuvuga ko ubutegetsi ari bubi,turabirambiwe kandi bigomba guhinduka».Kuba Kagame Paul yarishe Karegeya bareranywe , bagasangira twose ni amahano kandi ntanuburyo Kagame yabikwepa ngo ntabirimo,nk’uko akunze kuva ko ibyo akora byose ataba abizi , kuva kurupfu rwa perezida Habyarimana kugera kuri M23 !

 

Twagiramungu Faustin avuga ko Kagame atagomba gukomeza gukora amarorerwa mu banyarwarwa abaziza ubutegetsi gusa, Twagiramungu yagize ati : «abantu bari muri politiki,abari muri opposition,abashaka ko ubutegetsi bwa Kagame buvaho kuko nta mpamvu nimwe mbona yo gukomeza kubushyigikira tugomba kwifatanya twese, tukifatanya n’umuryango wa Karegeya, tukirinda kandi duhakana kumugaragaro tubwira n’abafasha Kagame kuramba ku ngoma harimo n’abazungu bamwe…nka ba Clinton, Tony Blair,Rick warren,n’abandi bitwa ba Anderson, abo bazungu bose bakaba bagombye kumubuza gukomeza kugandagura abana b’abanyarwanda, akicara hamwe, akumva ko igihugu atari umurage yahawe n’iwabo ko igihugu ari icy’abanyarwanda,agashaka uburyo yumvikana nabo, byaba ngombwa akagira ubutwari ubwo butegetsi akaburekera abandi ariko ntakomeze kubwizirikaho ashaka kuturimbura».

 

Twagiramungu Faustin yakomeje avuga ko abwira abanyarwanda bose bari mu gihugu n’abo hanze ko bagomba gushyira hamwe bagakora uko bashoboye kose badahinda imishyitsi bakemeza ko ubuyobozi buriho mu Rwanda ari ubw’imwicanyi, kandi ko ubwo buyobozi bugomba kuvaho. Twagiramungu Faustin yagize ati : «ingabo za mbere ziriho,ntabwo ari imbunda, ingabo za mbere ziri mu gihugu ni abanyarwanda » ; politiki iriho mu Rwanda ntabwo izarangizwa na Kagame ,izarangizwa no kwishyira hamwe kw’abanyarwanda.

 

Twagiramungu Faustin avuga ko bibabaje cyane kumva miliyoni 11 zose ziterwa ubwoba n’umuntu Kagame,Twagiramungu yagize ati : « umwanzi dufite ukomeye nta nubwo ari Kagame , aza ku mwanya wa kabiri,umwanzi dufite ni ubwo bwoba, ariko gutsinda ubwoba byo twari dukwiye kutabigira ihame ahubwo tugomba kubwirukana burundu, tukabona noneho uburyo twirukana umuntu ushaka kudutegeka atwica ; abanyarwanda nibareke gukomeza gushakira ibibazo aho bitari, nibareke gushakira ibibazo ku bintu by’amashusho, uko basa uko bagenda,uko ishinya yirabura,uko intoki zireshya,uko amaso bayarerembura,uko imisaya imeze n’ibindi nkibyo, ibyo bintu bigomba kurangira, nibashyire hamwe,bashake amahoro, bashake demokarasi, mbese bashake bimwe byose Kagame we avuga ko atemera… ». Twagiramungu avuga ko niba Kagame adacishije make abanyarwanda bagomba gushyira hamwe bakamufatira ibyemezo !

 

Twagiramungu ntiyumva impamvu urubyiruko rufite imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 45, rwemera kuyoborwa n’abicanyi ! Twagiramungu Faustin yavuze ko abantu batagomba gukomeza kurya amagambo ahubwo bagomba guhagurukira rimwe bakikuraho ubutegetsi bubi bukomeje kubica !

 

Kanda aha wumve ikiganiro cya Twagiramungu Faustin n'ikondera info

 

 


 

 

 

 

Ubwanditsi

 

 

 

  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article